Mu butumwa RunUp yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ibyo Kenny yavuze ari ugupfobya akazi gakomeye abahanzi baba bakoze, abasaba ko bakwiye kujya babanza gukora ubushakashatsi bakamenya ibigezweho mu muziki.
Ati "Nibyo koko murahuze mufite kompanyi nini mureberera, ibyo ni ukuri. Gusa ndizera ko mufite itsinda rishinzwe kubabwira ibigezweho ku bijyanye n'imiziki.
"Mu Rwanda nta bunebwe bw'indirimbo nziza buhari. Ibyo ni ugupfobya akazi kagoranye twakoze."
RunUp ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, aho afite indirimbo iri kubica bigacika yitwa 'Tsunami."
