RPL:APR FC yatsinze Sunrise ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere

RPL:APR FC yatsinze Sunrise ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere

 Nov 29, 2023 - 17:17

Ikipe y'ingabo z'igihugu yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gukura amanota atatu Nyagatare.

Wari umukino w'ikirarane wari ukwiye kuba warakinwe ku munsi wa gatanu wa shampiyona ariko ntabwo byashobotse kuko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League.

Byabaye ngombwa ko ukinwa kuri uyu wa Gatatu i Nyagatare kuri  stade Gorigota ikipe ya Sunrise isanzwe yakiriraho imikino yayo.

APR FC yashakaga iyi ntsinzi cyane kuko yagombaga kuyifasha guhita ihigika Musanze FC yari ku mwanya wa mbere, ariko ntibyari byoroshye gukura amanota kuri iyi kipe itozwa n'umugande Jackson Mayanja.

N'ubwo Sunrise yatangiye shampiyona nabi ubwo yatozwaga na Muhire Hassan, ariko kuva uyu mugabo yasimburwa na Mayanja, Sunrise yagarutse mu bihe byiza byayo, dore ko mu mikino ibiri yaherukaga yatsinze AS Kigali ikananganya na Kiyovu Sports.

Ikipe ya APR FC yabonye intsinzi itari yoroshye ku bw'igitego yabonye ku munota wa 81 gitsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma, ihita ifata umwanya wa mbere gutyo.

APR FC yahise igira amanota 25, mu gihe Musanze FC yagumanye amanota 23 ku mwanya wa kabiri, Police FC n'amanota 22 ikaba iya gatatu, mu gihe Rayon Sports ifite amanota amanota 20 iri ku mwanya wa kane.

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere

Wari umukino ugoranye ariko abasore ba Thierry Froger babonye intsinzi