Roberto Carlos yateye utwatsi ibyo kuba  arimo kurara rwantambi kubera gatanya

Roberto Carlos yateye utwatsi ibyo kuba arimo kurara rwantambi kubera gatanya

 Jan 9, 2025 - 14:16

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Real Madrid, Roberto Carlos yahakanye amakuru avuga ko arimo kurara rwantambi nyuma yo gusaba umugore we gatanya.

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Real Madrid, Roberto Carlos yahakanye amakuru avuga ko arimo kurara rwantambi nyuma yo gusaba umugore we gatanya.

Ni nyuma y’uko ikinyamakuru Estadio Deportivo ku munsi wejo cyari cyatangaje ko Roberto Carlos, kuri ubu arimo kurara ku kibuga k’imyitozo cya Real Madrid nyuma yo gusaba gatanya n’umugore we bari bamaranye imyaka irenga 15.

Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati:“Mu minsi yashize, namenye inkuru z’ibinyoma kandi zangiza zivuga zimvugaho n’umuryango wanjye. Nubwo mpa agaciro ubuzima bwite, numva ngomba gukemura ibihuha bidafite ishingiro ku mibereho yanjye. Izi nkuru z’impimbano ni ibinyoma rwose . Kanda. Ndi mu rugo rwanjye, nshyigikiwe n’abagize umuryango wanjye. Ikipe yanjye y’abanyamategeko irimo gusuzuma ibi birego kandi ndashimira abakomeje kumba hafi muri iki gihe. “

Carlos w’imyaka 51, yashakanye na Mariana Lucon muri Kamena 2009, bombi bafite abakobwa babiri, Manuela na Mariana, gusa ubu bakaba batandukanye, nkuko amakuru abivuga.

Nk’uko icyo kinyamakuru cyo muri Esipanye cyabivugaga ngo biteganijwe ko gukemura ibibazo by’ubutane bitoroshye kubera ubutunzi bwinshi bwa Carlos, bugera kuri miliyoni 160m z’amayero.

Ayo makuru yavugaga ko Lucon atuye aho mu rugo babanagamo, mu gihe nyirabukwe wa Carlos ari mu nzu ye ya kabiri, ari na byo byatumye uwahoze ari myugariro wa Berezile yimukira by’agateganyo mu kibuga cy’imyitozo ya Real Madrid i Valdebebas.

Carlos yamaze imyaka 11 akinira Real Madrid hagati ya 1996 na 2007, yegukana ibikombe bine bya La Liga ndetse n’ibikombe bitatu bya Champions League.

Ni mu gihe kandi Carlos, wanatwaye igikombe cy’isi hamwe na Berezile mu 2002, yigeze guteza impagarara mu myaka icumi ishize ubwo yagaragazaga ko afite abana 11 yabyaye ku bagore barindwi batandukanye.