Kuva yakatirwa icyo gihano, R. Kelly yakomeje kuvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga muri gereza, avuga ko afungiwe mu buzima bubi kandi budakwiye, asanga ibyo ari impamvu yatuma arekurwa imyaka 25 mbere y'uko igihano cye kirangira kuko yababaye bihagije.
Amakuru yatangajwe na 'The Neighborhood Talk' agaragaza ko R. Kelly yahinduye uburyo ari gukoresha asaba kugabanyirizwa igihano, kuko aho gukomeza gusaba imbabazi, ubu yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kumugabanyiriza igihano nubwo hataratangazwa imyaka yifuza kugabanyirizwa.
Gusa kugeza ubu, ibiro bya Minisiteri y'Ubutabera bishinzwe gusuzuma ubusabe bw'imbabazi ntibirafata umwanzuro ku busabe bwa R. Kelly.
Abanyamategeko ba R. Kelly nabo bavuze ko bakoresheje inzira zemewe n'amategeko mu gusaba kugabanyirizwa igihano, gusa ntiharamenyekana niba ubusabe bwabo buzemerwa.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
