Riderman yahishuye ibintu bitatu umuziki Nyarwanda uri kubura

Riderman yahishuye ibintu bitatu umuziki Nyarwanda uri kubura

 Mar 16, 2024 - 20:56

Umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki Nyarwanda umuraperi Riderman, yagaragaje ko umuziki w'u Rwanda umeze nk'akana kakivuka, agaragaza ibikenewe kugira ngo utere imbere| Riderman kandi, yagaragaje ko ruswa iri mu byatumye hip hop ipyinagazwa.

Gatsinzi Emmery amazina nyakuri y'umuraperi Riderman, umwe mu mpirimbanyi za hip hop Nyarwanda, yagaragaje byinshi bikenewe kugira ngo umuziki Nyarwanda utere imbere, ari nako yagaragaje inzitizi yahuye nazo mu rugendo rwe rwa muzika amazemo imyaka irenga 15.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radiyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, yavuze ko umuziki Nyarwanda umeze nk'akana kakivuka, bityo ko hakenewe ibintu bitandukanye kugira ngo utere imbere.

Icya Mbere, Riderman yagaragaje ko habura ibikorwaremezo abahanzi bakoreramo ibitaramo nk'amasale n'ahandi, kuko ngo kuri ubu babikorera ahantu harangaye mu buryo bwo kwirwanaho kuko ngo ntabwo haba haragenewe kwakira ibitaramo. Agasaba ko hakubwa izo nyubako haba i Kigali no mu Ntara.

Riderman aravuga ko umuziki Nyarwanda ukibura ibikorwaremezo bihagije 

Kuri Riderman kandi, yagaragaje ko umuziki Nyarwanda uburamo abashoramari, kuko ngo kuri ubu ni bake cye cyane, bituma iterambere naryo rigenda gake.

Umuririmbyi wa "Mambata" wiyita Igisumizi, yongeye kuvuga ko hakenewe amategeko arengera abahanzi bakaba babona uburenganzira ku bihango byabo, kuko ngo usanga abantu bacuruza indirimbo zabo ku mihanda nyamara nyiri gihangano ntacyo abikiramo kandi we yarashoye.

Ruswa yadindije hip hop

Muri iki kiganiro, Riderman yavuze  bimwe mu bintu byamuciye intege ndetse n'abaraperi bose mu gihe cye, harimo ko ruswa yavuzaga ubuhuha haba ku maradiyo n'ahandi, aho bamwe basibaga indirimbo za hip hop kugira ngo zidakinwa.

Yavuze ko kandi batangiye umuziki bitwa ibirara, nabyo bigatuma bafatwa nabi muri rubanda, bigatuma batanatumirwa mu bitaramo. Icyakora, agaragaza ko ubu rap ifite icyerekezo kiza kuko ngo abarimo Bushali n'abandi bafite mu biganza iyi njyana.

Icya Gatatu yavuze cyadindije hip hop, ngo habagaho igihe wakoranaga n'umuntu utari uwa nyawe agatangira akagenda agusebya, avuga nabi ibihangano byawe ndetse akwangisha na rubanda.

Riderman avuga ko ruswa yabonekaga mu bitangazamakuru, iri mu byacaga intege abaraperi 

Riderman yanavuze ko kimwe mu bintu byamufashije gukomeza umuziki, ari uko yakoraga ibintu akunze, kandi agakomeza gushyiramo umuhate.Yemeza ko abafana be nabo bamuteye ingabo mu bitugu aguma gukora umuziki cyane.

Ku rundi ruhande, abagize uruhare mu kumenyekanisha ibihangano bye harimo abanyamakuru n'abandi, nabo ngo batumye aguma muri muzika, dore ko ngo yigeze guhagarika umuziki, ariko akagirwa inama na papa we yo kugaruka. Icyakora, avuga ko kuri ubu atazaharika umuziki, azakomeza kuba Igisumizi kugeza apfuye.

Riderman yagaragaje icyakorwa ngo umuziki Nyarwanda utere imbere harimo kongera ishoramari