Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, RIB yatangaje ko ku wa 23 Mata 2025 hacyuwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barajyanywe babeshywe akazi keza. Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko aba bantu bari barashutswe, bemerewe imirimo yishyura neza muri za “call center”, aho basezeranywaga amafaranga ari hagati y’amadorari 1000 na na1500 ku kwezi.
Yagize ati:“Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za call center, babizezaga ndetse n’umushahara munini. Bababwiraga ko uko bakora neza ayo mafaranga azagenda yiyongera.”
Yavuze ko amayeri akoreshwa n’abacuruza abantu agenda arushaho kuba mabi kandi ateye impungenge, harimo kubeshya abantu ko babashakira visa, amashuri yo kwigamo mu mahanga, buruse, ndetse n’amahirwe yo kujya gukorera hanze. Ibi byose bikorwa n’abantu batandukanye barimo n’ababyeyi, inshuti ndetse n’ibigo byiyita ko bifasha abantu kubona amahirwe mu mahanga.
Murangirwa Thierry yagize ati:“Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa: umuntu utazi, utigeze ubona, akugirira impuhwe ate? Abo bantu bacuruza abandi bakoresha uburyo butandukanye, harimo imbuga nkoranyambaga n’ibigo by’amanyanga.”
RIB isobanura ko icuruzwa ry’abantu rigenda mu byiciro bitatu: gushaka abantu (bashukishwa akazi, amashuri cyangwa ubundi buzima bwiza), amayeri akoreshwa (nk’ibinyoma by’umushahara cyangwa ubufasha), n’impamvu (nk’uburetwa, ubusambanyi , gukurwamo ingingo z’umubiri, cyangwa kwifashishwa mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi).
Dr Murangira yahamije ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya iki kibazo
Ati:“Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi bintu biriho, birahari. Ntabwo bigikorerwa abaturage badasobanutse gusa, ubu abize na bo barashukwa.”
RIB irakangurira buri Munyarwanda kuba maso no kwirinda gushukwa n’abantu cyangwa ibigo byiyitirira guha amahirwe yo kujya hanze, kandi isaba buri wese kujya abanza kugenzura neza amakuru mbere yo kwemera ibyo asezeranywa.
