Rema na Fireboy bashyize amatiku ku ruhande bashyira hamwe

Rema na Fireboy bashyize amatiku ku ruhande bashyira hamwe

 May 2, 2024 - 09:02

Umuhanzi w’umunya-Nigeria Fireboy DML, yatangaje ko nyuma y’uko abafana batangiye kumuhanganisha na Rema bigatuma bagirana amakimbirane, baje kwicara basanga ari abantu bakuru badakwiye kujya mu matiku nk’uko abafana bari babyiteze, bafata umwanzuro wo gukorana.

Mu kiganiro yagiranye na Apple Music Ebro, Fireboy yavuze ko we na Rema ari bo bayoboye injyana ya Afrobeats mu kiragano gishya, ari yo mpamvu bahisemo kwicara bagakorana indirimbo aho kujya mu makimbirane nk’uko abafana bari babitegereje.

Yagize ati:"Njyewe na Rema nitwe tuyoboye Afrobeats muri iki kiragano cyacu. Twaje kwishyira hamzwe turakorana aho kujya mu matiku nk’uko abafana babyifuzaga."

Aba bahanzi bombi batangiye guhanganishwa nyuma y’uko bose bazamutse mu mwaka umwe ndetse bahita bagera ku rwego rwo hejuru mu gihe gito, ari byo byatumye abafana batangira kubahanganisha ku mbuga nkoranyambaga gusa nyuma baje gusanga atari byo by’ibanze bahitamo gukorana.

Baje kugaragaza ko amatiku atari yo bashyize imbere, nyuma yo gukorana indirmbo bise ‘Compromise’. Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze mu mwaka wa 2022, ikaba iri no kuri album ya gatatu ya Fireboy yise 'Playboy.'