Rema akomeje kunnyega abatamwemera

Rema akomeje kunnyega abatamwemera

 Sep 15, 2024 - 20:32

Umuhanzi wo muri Nigeria Rema akomeje kwibasira abantu bakomeje kugerageza kumusubiza hasi, akikomanga ku gatuza yerekana ibigwi amaze kugeraho ku ruhando Mpuzamahanga.

Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi wo muri Nigeria, Rema, yongeye kwikoma abantu bakomeje gushaka kwirengagiza ibikorwa by'indashyikirwa amaze kugeraho mu muziki, bakavuga ko akiri ku rwego rwo hasi.

Mu kiganiro 'The Breakfast Club', yavuze ko ibikorwa amaze kugeraho bimwemerera kuba ku rwego rumwe na Davido, Wizkid na Burna Boy.

Avuga ko usanga abantu benshi bavuga ko impamvu batamushyira ku rwego rumwe nabo, ari uko atamaze igihe kinini mu muziki nkabo, nyamara we avuga ko guhabwa icyubahiro mu muziki bidasaba imyaka umazemo, ahubwo ikingenzi ari ibikorwa.

Kuri we avuga ko mu gihe k'imyaka itatu amaze mu muziki, abona amaze kugira ibikorwa nk'iby'umuntu uwumazemo imyaka irindwi.

Rema atangaje aya magambo, mu gihe n'ubundi yari aherutse kwivuga ibigwi yemeza ko mu bihembo Mpuzamahanga hagiyemo icyiciro cya Afrobeats kubera indirimbo ye Calm down.

Yemeje ko indirimbo ye Calm Down ari yo yafunguye amarembo menshi mu bihembo Mpuzamahanga.

Mu mwaka washize, nibwo MTV Video Music Awards yashyizeho icyiciro cya Best Afrobeats song aho Calm Down yasubiranyemo na Selena Gomez yegukanye iki gihembo.

Rema akomeje kunnyega abatamwemera