Ni nyuma y’iminsi mike Priscilla ashyingiranywe n’umukunzi we akaba n’umuhanzi Juma Jux, mu birori bidasanzwe bya kisilamu byabereye muri Tanzania ku wa Gatanu.
Icyakora, kuba se atari ari muri ibyo birori byateje ibihuha ku mubano wabo, aho benshi benshi bamushinje kuba yarashyize ku ruhande se mu myiteguro y’ubukwe bwe.
Asubiza abamujenze, Priscilla abinyujije ku nkuru ye ya Snapchat, yasangije abakunzi be screenshot yerekana ko yavuganye na se kuri telefone mu buryo bw’amashusho ku Cyumweru nimugoroba.
Ni mu gihe kandi benshi bakemanga umubano wa se nyina Iyabo Ojo kuko muri 2023 uyu mukecuru ubwo yaganiraga na Toke Makinwa yavuze ko mu rushako rwe na Ademidun ari bwo bwa mbere yahuye n’ubukene.
