Ni nyuma y'uko ishyirahamwe ry’Abafana ba Chelsea (Chelsea Supporters’ Trust – CST) ryatangaje ko ryandikiye polisi risaba ibisobanuro rinenga imikorere yabaye kuri uwo munsi, aho abafana bagera ku 3,000 bafatiwe hanze y’ikibuga cya The Valley nyuma y’umukino, batabanje guhabwa amakuru cyangwa ibisobanuro bihagije.
Uyu mukino wari watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu bihe by’ubukonje bukabije, ariko CST ivuga ko abafana babujijwe gusohoka mu buryo butunguranye, bigatuma bamara igihe kirekire bahagaze hanze y’ikibuga.
Mu birego byayo, CST yagaragaje ko habayeho kubura itumanaho hagati ya polisi n’abafana, imimerere idatekanye, ndetse n’inzira zimwe na zimwe zafunzwe, ibintu byateje umubyigano n’akajagari ubwo abafana bemererwaga kugenda.
Banavuze kandi ko hari abafana bajyanywe mu gace gato cyane bamazemo iminota igera kuri 30 mbere yo kurekurwa.
Ku ruhande rwayo, Polisi ya Metropolitan yatangaje ko icyemezo cyo gufata abafana cyafashwe hashingiwe ku makuru yari ifite agaragaza ibyago by’imvururu bishobora kugera ku bafana ba Chelsea. Polisi ivuga ko iyo ngamba yari igamije kurinda umutekano w’abafana no kwirinda ko hagira ugirirwa nabi.
Nubwo bimeze bityo, iperereza ryigenga ryatangijwe rizasuzuma niba ingamba zafashwe zari zikwiye n’uko zashyizwe mu bikorwa, cyane cyane harebwa ku ngaruka zagize ku bafana bari bitabiriye umukino.
Muri uwo mukino wo mu cyiciro cya gatatu cy’igikombe cya FA, Chelsea yitwaye neza itsinda Charlton ibitego 5–1.
