Pirate yavuze icyo azakora The Ben nakubita akanyafu Bruce Melodie mu Ntara

Pirate yavuze icyo azakora The Ben nakubita akanyafu Bruce Melodie mu Ntara

 May 21, 2026 - 19:08

Umunyarwenya Pirate yavuze ko ashobora kuva mu mwuga wo gusetsa mu gihe umuhanzi The Ben yaba arushije Bruce Melodie abafana mu bitaramo aba bahanzi bagiye gukora bizenguruka mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Pirate yavuze ko uko azi abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane abo mu Ntara, Bruce Melodie ari we ufite igikundiro gikomeye kurusha The Ben, ashimangira ko mu gihe The ben yarusha Bruce Melodie abafana azahita ahagarika gukora urwenya.

Yagize ati: “Umuntu bita The Ben narusha Bruce Melodie umufana mu Ntara, nzava mu myidagaduro ndeke gukora urwenya.”

Pirate usanzwe ari umwe mu banyarwenya bakunzwe mu gitaramo cy'urwenya cya Gen-Z, azwiho kuba umufana ukomeye wa Bruce Melodie, ndetse kenshi ntahishe ko ari umwe mu bafana be bakomeye haba mu bitanagazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje gutegura ibitaramo bise 'Summer Country Tour' bizazenguruka Intara zitandukanye mu Rwanda, benshi bategereje kureba hagati y’aba bahanzi bombi uzagaragaza ko afite igikundiro gikomeye mu Ntara.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien