Ibi yabitangaje ku Cyumweru, ubwo yari i Buruseli mu nama y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ibihano bishya bigamije kongera igitutu kuri Moscow mu rwego rwo gusaba ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine.
Volodymyr Zelensky yagize ati:“Twari tubyiteze. Imana ibahe umugisha ku kazi bakoze, kandi ni ikintu cy’ingenzi cyane.
Zelensky yavuze ko iki gikorwa cya Washington gitanga ubutumwa bwerekana ubumwe bw’ibihugu mu kurwanya ibikorwa bya gisirikare by'u Burusiya, ashimangira ko ari ikimenyetso cyiza cyo hushishikariza ibindi bihugu gufata ingamba nk’izo.
Mu byemezo byafashwe na Perezida Trump, harimo gufatira ibihano ibigo bikomeye by’amavuta bya Rosneft na Lukoil, nyuma y’uko ibiganiro yagiranye na Perezida Vladimir Putin bitagize icyo bigeraho mu guhagarika intambara.
Zelensky yasoje avuga ko ibyo bihano ari ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa isi ko uteza intambara atazigera yihanganirwa.
Zelensky yishimiye cyane kuba Amerika ikomeje gukaza ingamba ku Barusiya
