Ibi yabitangaje kuri uyu wa 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru k'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yavuze ko abo bose bamusabaga kureka kuvugisha ukuri anenga abafite imbaraga, yabasubije ko aho kugira ngo yemere ibyo bamubwira byose uko babishaka ngo hato adakoma rutenderi, ahubwo byarutwa nuko yaba adahari.
Ati "Nigeze kumva abantu baza bamburira bati 'Perezida uvugisha ukuri kwinshi unenga abantu bafite imbaraga, bazakwica.'
"Mbere na mbere bivuze ko ari abicanyi. Gusa igisubizo nabahaye ni 'Aho kugira ngo mbe hariya nemere ibyo bintu bibe, sinakwibara nk'umuntu uriho."
Perezida yashimangiye ko aramutse yemeye gucecekeshwa, yaba ameze nk'uwapfuye kuko yaba abayeho ubuzima bw'ikinyoma gusa ahubwo byaruta agapfa ahangana.
Ati "Naba napfuye n'ubundi mbayeho ubuzima bw'ikinyoma cyangwa nishushanya. Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda kuki namwe mutapfa muhangana aho gupfa nk'isazi?"

Perezida Kagame yahishuye ko hari abamuburiye ko azicwa azira ukuri
