Perezida Donald Trump yatangaje ko intambara ya Israel na Iran yageze ku iherezo

Perezida Donald Trump yatangaje ko intambara ya Israel na Iran yageze ku iherezo

 Jun 24, 2025 - 03:11

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran na Israel bemeranyije guhagarika imirwano bamazemo iminsi 12, mu cyiswe “Intambara y’iminsi 12,” yateje impagarara mu burasirazuba bwo hagati ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko impande zombi zageze ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu masaha atandatu akurikira, uhereye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati:“Ibyo Iran na Israel bemeranyije birimo gusubiza hasi intwaro. Mu masaha 12 ya mbere, Iran izaba yatangiye guhagarika imirwano. Nyuma y’amasaha 12, Israel nayo izahagarika burundu ibikorwa bya gisirikare, maze mu masaha ya 24, intambara izasozwa ku mugaragaro.”

Yongeyeho ko igihe cyose ayo masaha y’amasezerano azaba akurikizwa, impande zombi zizaba ziri mu gihe cy’amahoro, kirangwa no kubahana hagati y’inzego za gisirikare.

Perezida Trump yashimye impande zombi ku bw’ubutwari n’ubwenge byabaranze mu gufata icyemezo cyo kurangiza intambara yashoboraga gukurura ibibazo bikomeye kurushaho.

Yagize ati:“Ni intambara yashoboraga kumara imyaka myinshi, igasenya uburasirazuba bwo hagati, ariko byashobotse ko ihagarara. Imana ihe umugisha Israel, Iran, Middle East, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’isi yose.”

Kugeza ubu, nta cyemezo cyasohowe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Iran cyangwa Israel kiremeza ayo masezerano, ariko amagambo ya Perezida Trump yakiriwe nk’inkuru nziza n’abanyapolitiki batandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe amahoro.

Perezida Donald Trump yatangaje ko Israel na Iran bemeranyije guhagarika intambara