Perezida Donald Trump, Volodymyr Zelensky na Joe Biden babaye iciro ry'imigani

Perezida Donald Trump, Volodymyr Zelensky na Joe Biden babaye iciro ry'imigani

 Apr 26, 2025 - 15:50

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Joe Biden banenzwe bikomeye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga babashinja kwica nkana amabwiriza y'uburyo bagombaga kuza mu muhango wo gushingura Papa Francis I wabereye i Vatican.

Mu muhango wo gushyingura Papa wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Vatican, abawitabiriye by'umwihariko abayobozi mu nzego zitandukanye amakuru avuga ko bari babanje guhabwa amabwiriza y'uburyo bazaza bambaye.

Bari bavuze ko umugabo wese uzaza muri uyu muhango, agomba kuba yambaye ikote n'ipantaro by'umukara, ishati y'umweru, karavati ndende y'umukara n'inkweto z'umukara nk'uko ibinyamakuru birimo Daily Maily bibitangaza.

Gusa aba uko ari batatu, Perezida Donald Trump, Volodymyr Zelensky na Joe Biden nta numwe wabashije kubyuhiriza nk'uko byagenwe.

Donald Trump yatunguranye agaragara yambaye ikoti, ipantaro na karavati by'ubururu. Volodymyr Zelensky we yagaragaye nta karavati yambaye, mu gihe Joe Biden nawe yari yambaye karavati y'ubururu.

Ibi byatumye abantu babanenga cyane, bibaza niba koko babuze imyambaro isa n'iyo bari babwiwe kwambara, cyangwa se akaba ari agasuzuguro.

Perezida Donald Trump yaje yambaye ubururu

Perezida Zelensky nta karavati yaje yambaye

Joe Biden yaje yambaye karavati y'ubururu