Perezida Donald Trump akomeje gukura akarenge mu ntambara ya Israel na Iran

Perezida Donald Trump akomeje gukura akarenge mu ntambara ya Israel na Iran

 Jun 19, 2025 - 15:11

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atarafata icyemezo cya nyuma ku bijyanye no kuba igihugu cye cyazivanga mu ntambara iri hagati ya Iran na Israel, ashimangira ko ibyo azahitamo bikiri ibanga kandi atari ngombwa ko abantu babimenya ubu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru imbere ya White House ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, Trump yaragize ati:"Nshobora kwivanga cyangwa simbyivangemo. Nta muntu n’umwe uzi icyo nzakora. Iran ifite ibibazo byinshi, ariko na none barifuza ko dufasha mu gukemura ayo makimbirane."

Iyi mvugo ya Trump ije nyuma y’uko ku munsi wari wabanje Iran yahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubutumwa bukomeye bwo kwiyama, ibasaba kudakoma mu nkokora cyangwa ngo yovange mu ntambara yayo n’igihugu cya Israel.

Kuva iyi ntambara yatangira gufata indi ntera, ibihugu byinshi bikomeye ku isi byakomeje gukurikirana hafi ibikorwa bya gisirikare hagati ya Iran na Israel, byagaragayemo ibitero bikomeye bihitana abantu ndetse bigasenya ibikorwaremezo.

Amagambo ya Trump yakomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga, aho bamwe bavuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo guhatira impande zombi kujya mu biganiro, mu gihe abandi babifata nk’uburyo Amerika iri kugerageza kwirinda kurushaho kwivanga mu ntambara idashobora kubona umuti wihuse.

Uko ibihe bigenda bisimburana, amaso ahanzwe muri Washington kugira ngo hamenyekane icyemezo cya nyuma cya Trump n’icyerekezo Amerika ishobora gufata kuri uru rugamba rurimo gutera impungenge isi yose.

Trump yavuze ko atarafata icyemezo ku byo kwivanga mu ntambara ya Iran na Israel