Ibi byari byatangajwe n'umuyobozi mukuru w’ingabo za Iran zidasanzwe (IRGC) ndetse akaba n’umwe mu bagize Inama y’igihugu ishinzwe Umutekano, Mohsen Rezaei kuri televiziyo y'igihugu bikwirakwizwa cyane n'abari ku ruhande rwa Iran binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mohsen Rezaei yagize ati "Pakistan yatubwiye ko Israel nikoresha ibisasu bya kirimbuzi, na yo izahita itera ibyo bisasu bya kirimbuzi kuri Israel."
Minisitiri w’imari wa Pakistan, Ishaq Dar, mu nama y’Inteko Ishinga amategeko y’icyo gihugu, yahakanye ibyo Iran ivuga, abyita “Amakuru y’ibinyoma n’ibidakwiye” akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yongeyeho ko ayo magambo yahimbwe kandi ko intwaro za kirimbuzi Pakistan ifite zigamije umutekano n’umudendezo by’icyo gihugu gusa.
Nubwo Pakistan yatangaje ibyo, ntabwo irya indimi mu kuvuga aho ihagaze kuri iyi ntambara, ivuga ko ari intambara ireba Abayisilamu bose ndetse ko ibitero bya Israel ari igitutsi ku busugire bwa Iran.
Minisitiri w’ingabo wa Pakistan, Khawaja Asif, ubwo yavugaga imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 14 Kamena 2025, yavuze ko hakwiye kubaho ingabo zihuriweho n'ibihugu by'Abayisilamu ndetse ko ibihugu byose by'Abayisilamu bigifite umubano na Israel bakwiye kuwuca.
Pakistan iri mu bihugu icyenda ku Isi bizwi ko bifite intwaro za kirimbuzi
Intambara ya Israel na Iran ikomeje gusenya ibikorwa remezo byinshi ku mpande zombi
