Ozzy Osbourne wo muri Black Sabbath arashyingurwa mu nzu ye

Ozzy Osbourne wo muri Black Sabbath arashyingurwa mu nzu ye

 Jul 31, 2025 - 22:33

Umugore wa Ozzy Osbourne, Sharon, n’umuryango mugari we barashyingura uyu mugabo iwe mu nzu muri Buckinghamshire nk’uko yabyifuje hafi y’inkombe z’ikiyaga cya Osbourne.

Abitabiriye umuhango barimo ibyamamare nka James Hetfield, na Elton John. Ni nyuma y’undi muhango wabaye ejo hashize wari witabiriwe n’ibihumbi by’abantu b’abafana be i Birmingham. 

Sharon w’imyaka 72 y’amavuko yashyigikiwe n’abana babo, Jack, Kelly na Aimee batwaye indabo zo gushyira ku mubiri muri uwo muhango ubwo bari bari kumwe n’undi mwana w’umuhungu, Louis, Osbourne yabyaranye n’undi mugore, Thelma Riley.

Uku gushyira indabo ku mubiri w’iki cyamamare mu njyana ya Rock no mu itsinda rya Black Sabbath, byagaragaye bwa mbere ku ka rubanda ejo hashize i Birmingham ubwo bacanaga n’urumuri mu rw'efo rwo kunamira no kwibuka Osbourne.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mugabo upfuye afite imyaka 76 y’amavuko yavuze ko yifuza ko yashyingurwa iwe. Osbourne n’abo babanaga mu itsinda rya Black Sabbath, Butler wamamaye nka 'Geezer', Lommi na Ward bahawe ubwigenge bwo kwisanzura mu mujyi wa Birmingham nk’abantu bafite umwihariko mu kuba barafashije uyu mujyi.

Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1968 rikaba ryamenyekanye cyane mu gucuranga nka band y’umuziki.

Osbourne, waje kwikorana mu muziki ku rundi ruhande, yarushijeho kwamamara ubwo yagaragaraga mu biganiro byo kuri televiziyo yise “The Osbournes” yakoranaga n’umugore we Sharon ndetse n’abana babo bato kurusha abandi, Kelly and Jack Mu mwaka wa 2001.

Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira