Umusitari mu njyana ya Afrobeats imwe mu zikunzwe muri Nigeria no mu Isi ya muziki muri rusange, Stanley Omah Didia, amazina nyakuri ya Omah Lay, aratangaza ko kuri ubu Isi yose igiye gutitizwa n'umurindi w'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria mu mikino y'igikombe cy'Afurika.
Iyi kipe y'umupira w'amaguru ya Nigeria izwi nka 'The Super Eagles' ikaba iza gucakirana n'iya Cote D’Ivoire ku mukino wa nyuma. Iyi ikaba ari imikino n'ubundi iri kubera aho muri Cote D’Ivoire. Kuri Omah, aravuga ko afite ikizere ko iyi AFCON bagomba kuyibika ntakabuza.
Umuhanzi Omah Lay arangaza ko Nigeria niyegukana AFCON Isi yose igomba kubumva
Umuririmbyi wa "Soso" yavuze ko mu gihe Nigeria yakegukana iki gikombe, byaba ari ibintu bitangaje cyane, kandi abantu babona uburyo Abanya-Nigeria basimbukira mu bicu aho baba bari hose.
Mu magambo ya Omah Lay ati "Ndizera ko uyu mwaka ari uwacu. Isi igiye gutitira, kandi izakomeza gutitira. Ubuzima bwo ku mihanda nabayemo, ntabwo bwampaye igihe cyo kuryoherwa na ruhago. Ariko ndabizi ko nituramuka dutwaye AFCON, biraba ari ibintu binejeje"