Olivia Farnsworth: Umwana utumva ububabare, utananirwa cyangwa ngo asonze

Olivia Farnsworth: Umwana utumva ububabare, utananirwa cyangwa ngo asonze

 Sep 3, 2025 - 12:32

Kugira ububabare, umunaniro ndetse n’inzara ni ibintu bisanzwe ku bantu bose, ariko ibyo si ko bimeze ku mwana w’umukobwa witwa Olivia Farnsworth ukomoka mu Bwongereza, uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka ‘Bionic Girl’ kubera ko atumva ububabare, inzara cyangwa se umunaniro.

Ibyo byose biterwa n’uburwayi budasanzwe afite, aho abaganga bavuga ko uwo mwana afite indwara idasanzwe yibasira abantu bake cyane, iterwa no kubura igice cy’uturemangingo tw’imyororokere (chromosome 6 deletion) mu mubiri we.

Kimwe mu bintu byatangaje abantu ni uko afite imyaka 7 yagonzwe n’imodoka ikamukurura mu ntera ya metero hafi 10, ariko nyigire icyo imutwara kuko ntiyigeze arira cyangwa ngo agaragaze ububabare, ahubwo yahagurutse ajya gukurikira nyina.

Nyuma yo kujyanwa ku bitaro, abaganga bamuvuye ibikomere yari yagize, aba ari na bo bamuha n’izina ry’akabyiniriro rya ‘Bionic Girl’ kubera gukomera kwe kudasanzwe.

Mama we avuga ko ikibazo gikomeye ari ukumurinda mu bihe bishobora kumutera ibikomere, ndetse no kumwibutsa gufungura kuko ashobora kumara igihe kirekire adafashe amafunguro ntanagaragaze inzara.

Ikindi ni ukumufasha gusinzira kuko ahora aryama amasaha make cyane nijoro ndetse ashobora kumara iminsi igera kuri itatu akiri maso kandi atarananirwa.

Ubu umuryango we ukomeje kumufasha no kumushyigikira kugira ngo abashe kugira ubuzima busanzwe bushoboka nubwo afite iyo myitwarire idasanzwe.

Yiswe Bionic Girl kubera uburyo umubiri we uteye