Nyuma y’urupfu rwe, Daddy Lumba yahise yiganza cyane kuri Apple Music

Nyuma y’urupfu rwe, Daddy Lumba yahise yiganza cyane kuri Apple Music

 Jul 29, 2025 - 14:22

Uyu muhanzi w’Umunya-Ghana yiganje cyane mu ndirimbo 100 ziri gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Apple Music muri Ghana, nyuma y’iminsi mike ishize yitabye Imana.

Amakuru agaragazwa n’urubuga rwa Apple Music Ghana, yasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 28 Nyakanga 2025, yerekana ko indirimbo ya Lumba yitwa “Makra Mo”, iri mu mwanya wa mbere mu zikurikiwe cyane kurusha izindi.

Ibi bigaragaza uburyo urupfu rw’uyu muhanzi rwababaje benshi mu bafana be bahise bajya kumushakisha ngo biyibutse ibiihangano bye banabimwibukiremo ari na ko bamwunamiramo.

Izindi ndirimbo ze zahise ziza hafi kuri uru rutonde zirimo: “Ankwanoma” iri ku mwanya wa gatanu, “Sika” ku mwanya wa gatandatu, “Se Sumye Kasa A” ku mwanya wa 13, “Mpempem Do Me” ku mwanya wa 15, “Mensei Da Harry (Remix)” ku mwanya wa 17 na “Bribi Gyegye Wo” ku mwanya wa 18.

Muri rusange, indirimbo 30 za Daddy Lumba ziri ku rutonde rw’indirimbo 100 ku rubuga rwa Apple Music Ghana, ibigaragaza iibigwi bikomeye cyane bisizwe n’uyu muhanzi. Aya makuru kandi agaragaza ko album ze 22 ziri guhita ziganza mu zindi ziri ku rutonde rwa za album ziri gukurikirwa cyane kuri uru rubuga.

Daddy Lumba yitabye Imana ku wa 06 Nyakanga 2025, aguye mu bitaro bya Bank Hospital i Accra muri Ghana azize indwara itaratangwajwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abahagarariye umuryango we, Baba Jamal na Associates, bemeje ko koko Lumba yitabye Imana.

Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira