Nyuma ya Selena Gomez, undi muhanzikazi yavuze ko akunda Rema

Nyuma ya Selena Gomez, undi muhanzikazi yavuze ko akunda Rema

 Oct 19, 2023 - 22:25

Umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo Tyla, yatangaje ko akunda Rema byasaze, bikaba ari nyuma yuko Selena Gomez nawe atangaje ko akunda uyu musore bitagira urugero. Ni mu gihe kandi Arya Starr nawe ari hafi aho.

Imbuga nkoranyambaga zacitse ururondogoro nyuma nyuko umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Afurika y'Epfo Tyla Laura Seethal uzwi ku izina rya Tyla, atangaje ko yifuza kujya mu rukundo n'umuhanzi Rema wo muri Nigeria, aho ahamya ko amukunda cyane.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi aherutse kugirana na Apple Music, yabajijwe icyamamare yifuza ko bajyana mu rukundo, maze undi nta kuzuyaza, ahita avuga Rema. Yagize ati “Rema ni mwiza cyane. Umwaka washize twarahuye dufata amafoto, ariko ni byo bihe byiza nigeze kugira kandi bitangaje".

Umuhanzikazi Tyla arahamya ko akunda Rema byasaze

Tyla akaba yahamirije Apple music ko nyuma y'ibyo bihe byiza yagiranye na Rema, abantu batangiye kuvuga ko bari mu rukundo, ngo ibyatumye nawe yizera ko bakundana koko. Nubwo bimeze gutya, akaba yavuze ko badakundana, ahubwo ko ari inshuti zisanzwe.

THE CHOICE LIVE, iributsa ko mu minsi ishize, ari bwo umuhanzikazi w'umunyamerika Selena Gomez yagiye ku mbuga nkoranyambaga yiva inyuma avuga uburyo Rema ari umusore w'igitangaza ndetse ko amukunda byasaze. Ni mu gihe uyu Gomez yanasubiranyemo na Rema indirimo ye yise "Calm Down".

Rema's Hit Single Calm Down Joins The Billions Club On Spotify |  AmeyawDebrah.com

Selena Gomez yareruye avuga ko akunda Rema

Ntabwo ari inshuro ya mbere Rema avuzwe mu rukundo n'abakobwa b'abasitarikazi, dore ko no mu minsi yashize igikuba cyacitse ubwo Rema yitabiraga isabukuru y'amavuko y'umuhanzikazi Justin Skye wahoze akundana na Wizkid ariko uyu musore w'i Lagos akaza kumurya indobo.

Nkaho uyu muririmbyikazi w'umunyamerika Justin Skye atari ahagije kugira ngo avugwe mu rukundo Rema, hiyongereyeho undi muhanzikazi wo muri Nigeria ufite inkomoko muri Benin Ayra Starr, aho ibihuha by'urukundo rwabo byavuzwe cyane. Icyakora Arya Starr yavuze ko Rema amufata nka musaza we. Mu gihe ibi byose bivugwa, uyu musore we yaryumyeho arinumira.