Nyuma yuko umuhanzi ukomoka muri Nigeria Rema asubiranyemo indirimbo 'Calm down' n'umuririmbyikazi w'umunyamerika Selena Gomez ndetse ikaba ikomeje no kubica bigacika mu mpande z'isi yose, Selena Gomez aramushimira kuba yaremeye ko basubiranamo iyo ndirimbo.
Uyu muhanzikazi akaba yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika ko Rema amushimira cyane kuba yaramuhinduriye ubuzima, ati " Uyu mugabo yampinduriye ubuzima iteka ryose. Rema warakoze cyane kumpitamo ngo nge mu ndirimbo yawe nini mu isi. Ndagukunda iteka."

Selena Gomez arashimira Rema kuba yaramuhinduriye ubuzima
Nyuma yizi mbamutima zuyu muhanzikazi, Rema nawe ntiyatinze kumwikiriza, maze nawe ati" Nange ndagukunda Mwamikazi."
Hagati aho, indirimbo 'Calm down' ikaba yarasohotse muri Gashyantare 2022 kuri alubumu ya Rema yise 'Raves & Roses'. Iyi ndirimbo ikimara gusohoka ikaba yarahise ikundwa imihanda y'isi yose kugera no kuba yaranditswe muri Gunness World Record.
Calm down kandi ikaba yaramaze amezi atari make ku ntonde z'indirimbo zakunzwe mu bihugu binyuranye, nko kuba yarageze ku mwanya wa 3 kuri Billboard Hot 100 muri Amerika, ku mwanya wa 3 kuri Singles Chart mu Bwongereza, mu Buhinde ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.
Iyi ndirimbo kandi ikaba ariyo ndirimbo ya Afrobeats yumvishwe cyane kuri Spotify ndetse iba n'indirimbo ya mbere irebwe cyane kuri YouTube muri Nigeria.
Ikindi kandi ikaba yarakiriye ibihembo byinshi mu bihugu birimo: US, UK, Italy, France, Switzerland, Germany, Belgium, Portugal, Greece, Denmark, Spain, Austria, Canada ndetse n'ibindi byinshi.
View this post on Instagram
