Nyuma ya Hamisa Mobetto na Aziz Ki, abafana ba Marioo na bo barashaka ubukwe

Nyuma ya Hamisa Mobetto na Aziz Ki, abafana ba Marioo na bo barashaka ubukwe

 Feb 22, 2025 - 19:17

Nyuma y'ubukwe bwa Hamisa Mobetto na Aziz Ki, abafana amaso bayahanze Paula Paul na Marioo, aho barimo kubasaba ko na bo batera intambwe bagashyingirwa.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, amafoto yabo bombi bari kumwe akomeje gukwirakwizwa, aho abafana barimo gutanga ibitekerezo, bashaka Marioo yarongora Paula amazi atararenga.

Umubano w’aba bombi watangiye nyuma y’uko Paula atandukanye n’umuhanzi Rayvanny mu 2022. Kuva babana, bombi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bafite umunezero, amahoro, ubufatanye n’urukundo, bw’ibyo abafana bakaba bizera ko bombi nibashyingiranwa bizaba byiza kurushaho. 

Abafana barifuza ko Mario na Paula Kajala bashyingirwa

Tubibutse ko ibihuha by’umubano wa Marioo na Paula byatangiye muri Mata 2023, nyuma yo gutandukana na Rayvanny, kandi babanye kuva icyo gihe, mu gihe Mario na we yari amaze gutandukana na Mimi Mars.

Icyakora, mu mpera za 2024, Marioo yavuze ko gahunda yo gushyingiranwa na Paula yamaze gukorwa ku buryo ashobora gutangaza itariki w'ubukwe umunsi uwo ari wo wose.