Nyambo yahishuye uko yigeze kugwa gitumo umukunzi we aryamanye n'inshuti ye

Nyambo yahishuye uko yigeze kugwa gitumo umukunzi we aryamanye n'inshuti ye

 May 5, 2026 - 17:19

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Nyambo Jesca yahishuye uburyo yigeze kugwa gitumo umukunzi we aryamanye n'uwari inshuti ye magara yari asanzwe azi n'iby'urukundo rwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Babu Rwanda kuri YouTube channel ya Rua Rwanda, yavuze ko yasanze umukunzi we ari kumuca inyuma, ahitamo kugenda vuba araborosa mu rwego rwo kwirinda ko bimubabaza kurushaho.

Yagize ati: “Nasanze umukunzi wanjye ari hejuru y’undi mukobwa bari kunsha inyuma. Nahise ngenda nkurura ikiringiti ndaborosa.”

Nyambo yavuze ko kuborosa atari impuhwe yabagiriye, ahubwo ko yashakaga kwirinda ko iyo shusho imugaruka mu mutwe kenshi kuko byamubangamiraga cyane bitewe n’urukundo yakundaga uwo musore.

Icyakora hari abarenga bagakeka ko uwo musore yavugaga ashobora kuba ari Titi Brown bagiye bavugwa kenshi mu rukundo n’ubwo ntawabyemeje hagati yabo.

Aganira  na radiyo Rwanda, Titi Brown yigeze kugaruka ku nkuru isa n'iya Nyambo Jesca, aho yavuze ko yigeze gutandukana n’umukobwa bapfuye ko yigeze kumugwa gitumo arimo kumuca inyuma ku wundi mukobwa w’inshuti ye.

Yagize ati: “Kubera ko umukunzi wanjye yagiraga agafunguzo k’iwanjye, yigeze gufungura asanga ndi kumuca inyuma, kandi uwo muntu yari inshuti ye.”

Nyambo yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uwo musore, ubu ari mu rukundo rushya kandi yishimye, anavuga ko yababariye ndetse abanye neza n’abo bose.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien