Ntabwo nakoraga indirimbo ngo ayinyishyurire! Yampano avuga ku kuba Gael yahagarika gushora imari

Ntabwo nakoraga indirimbo ngo ayinyishyurire! Yampano avuga ku kuba Gael yahagarika gushora imari

 May 9, 2025 - 16:04

Mu gihe usanga abandi bahanzi bagaragaza ko umushoramari Coach Gael aramutse ahagaritse gushora imari mu muziki Nyarwanda hari ingaruka byawugiraho, Yampano we yagaragaje ko kuba yahagarika gushora imari we ntacyo byamuhungabanyaho, ahubwo ko hagorwa abari muri 1:55 AM.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na B&B Kigali, aho yagaraje ko Coach Gael aramutse amanitse amaboko ntiyongere gushora mu muziki abahanzi yari asanzwe afasha binyuze muri 1:5 AM, nibo baba bagowe.

Yashimangiye ko we nta kintu na kimwe byamuhungabanyaho kuko n'ubundi nta kintu yajyaga amufasha mu ikorwa ry'indirimbo ze.

Ati "Igihombo kizaza ku bahanzi yarebereraga inyungu, ariko ntabwo icyo gihombo kizagera kuri njye n'undi utari uri muri iyo label (1:55 AM). Iyo label niyo izaba ifite imbogamizi n'abahanzi bari bayirimo, ariko nkanjye nyine wikoranaga nta kintu bizambangamiraho pe! Kubera ko ntabwo nakoraga indirimbo ngo ayinyishyurire...ntabwo nakoraga indirimbo nyine ngo agire ikintu amfashamo. Rero abo yafashaga nibo bazahura n'izo mbogamizi, ariko njyewe oya."

Mu minsi ishize nibwo Coach Gael yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yandika avuga ko yatwitse amafaranga menshi, aremera abantu benshi nta nyungu abitegerejemo, avuga ko ubu iki aricyo gihe ngo nawe yiyiteho.

Ni amagambo yasamiwe hejuru n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko yaciye amarenga ko yaba agiye guhagarika kongera gushora imari mu muziki.

Icyakora mu kiganiro Umuvugizi wa 1:55 AM yagiranye na The Choice Live, yatangaje ko ubwo butumwa Coach Gael yanditse ntaho buhuriye no gushora mu muziki.

Ibi kandi byashimangiwe n'itangazo 1:55 AM yashyize hanze rikubiye mu ngingo ya eshatu, aho ingingo ya mbere yasobanuraga ko iyi label ikomeje ibikorwa byo gushyigikira no kuzamura impano mu muziki.

Abahanzi batandukanye bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo barimo Diez Dolla n'abandi, bagiye bagaragaza ko kuba Coach Gael yava mu muziki byaba ari igihombo gikomeye mu muziki w'u Rwanda.

Gusa ku rundi ruhande abandi barimo Pacson bagaragaje ko kuba yabihagarika ntacyo byahungabanya ku muziki Nyarwanda, kuko iryo shoramari ryagiriye akamaro abahanzi bo muri 1:55 AM afasha.

Yampano yavuze ko Coach Gael aretse gushora imari mu muziki we ntacyo byamuhungabanyaho

Umushoramari Coach Gael akomeje ibikorwa byo gushora imari mu muziki