Nizzo Kaboss mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari ku kibuga k'indege cya Kanombe aho yari yaje kwakirira Humble Jizzo wagarutse mu Rwanda, yavuze ko Safi Madiba nta kibazo na kimwe bafitanye nk'uko abantu babivuga.
Nizzo yavuze ko Safi Madiba (nawe uri mu Rwanda), barahuye baraganira ndetse yemeje ko nta kibazo na kimwe bafitanye.
Icyakora Nizzo abajijwe kuba bashobora guhurira ku rubyiniro mu Rwanda nk'itsinda rya Urban Boys uko ari batatu, yavuze ko bose nta n'umwe ubizi ariko birashoboka kuko nabo babyifuza.
Kugeza ubu aba basore bombi uko ari batatu (Safi, Nizzo na Humble Jizzo) bose bari kubarizwa mu Rwanda, aho baje muri gahunda zitandukanye.
Safi Madiba yahageze mu minsi yashize ndetse akora igitaramo cyo guhura no gusuhuzanya n'abafana be, mu gihe Humble Jizzo yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryakeye yakirwa na Nizzo usanzwe utuye mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bazahurira ku rubyiniro mu bitaramo bya 'Xmas&Happy New', bizabera mu Karere ka Rubavu tariki 31 Ukuboza 2024.
