Nizzo yasobanuye ko nubwo akunze gutekereza kongera gukora umuziki, atarabasha kubishyira mu bikorwa bitewe n’uko atarakira ihungabana yatewe no gutandukana n’itsinda ryamumenyekanishije.
Yagize ati: “Impamvu ntagikora umuziki ni uko mfite ihungabana. Nkunda gukora ndi kumwe n’abandi,kuko ari na byo byatumye ntangirira mu itsinda.”
Uyu muhanzi yavuze ko gukora umuziki wenyine bitamworohera na gato, kuko ataramenyera kwikorana, ndetse n’iyo abitekereje yumva bitamushobokera muri iki gihe.
Nubwo yijeje abakunzi be ko bakomeza kumutegereza, Nizzo yavuze ko atakwizeza abantu ko azagaruka vuba mu muziki ku giti cye, kuko akiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu mutwe no kwakira ibyabaye.
Ku bijyanye no kongera gukorana na bagenzi be bahoze bagize Urban Boys, Nizzo yabihakanye yivuye inyuma, agaragaza ko agifite agahinda n’ihungabana bikomoka kuri iryo tandukana, ku buryo adashobora kongera guhurira nabo mu ndirimbo cyangwa mu bitaramo.
Ibi abitangaje nyuma y’iminsi agaragara cyane mu biganiro byo kuri YouTube akorana n’umukinnyi wa filime nyaRwanda witwa Queen, ibintu byatumye bamwe batangira kwibaza niba yaba yarasezeye burundu mu muziki.
Nubwo bimeze bityo, abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kwizera ko Nizzo Kaboss ashobora kuva muri ibi bibazo, akagaruka mu muziki haba kugiti cye cyangwa mu itsinda, nubwo byaba bisabye igihe.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
