Nicolas Sarkozy araryozwa amafaranga ya Gaddafi 

Nicolas Sarkozy araryozwa amafaranga ya Gaddafi 

 Sep 25, 2025 - 20:37

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira inkunga y’amafaranga atemewe.

Ibyo bihano byaturutse ku rubanza rumaze igihe kirekire, aho Sarkozy yashinjwaga kwakira miliyoni z’amayero zavuye mu nkunga ya politiki yatanzwe n’uwahoze ari Perezida wa Libia, Muammar Gaddafi, kugira ngo zimufashe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Iyi dosiye ikomeje kuvugisha benshi mu Bufaransa no hanze yabwo, aho benshi babona ari rumwe mu manza zikomeye zagaragaje uburyo ruswa n’inkunga zitemewe zishobora kugira uruhare mu matora y’ibihugu bikomeye by’i Burayi.

Nicolas Sarkozy, wigeze kuba umwe mu banyapolitiki b’icyubahiro muri Afurika n’i Burayi, ubu ari mu bihe bigoye mu mateka ye ya politiki no mu buzima bwe bwite.

Nicolas Sarkozy araryozwa amafaranga ya Gaddafi