Burna Boy yatangaje ko nyirakuru ariwe watumye agira igitekerezo cyo gukora indirimbo yise 'Thanks', iri kuri album aherutse gushyira hanze iriho indirimbo zitari nke zikunzwe.
Indirimbo Thanks ni imwe mu ndirimbo zigize album Burna Boy aherutse gushyira hanze yitwa 'I told them', ikaba ari indirimbo yakoranye n'umuraperi w'umunyamerika J.Cole.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje ku rukuta rwe rwa X aho yahishuye ko yayanditse kubera nyirakuru we, ngo yakundaga kumusaba kuza mu rugo ariko nanone akaba uwa mbere kumusaba ko yahava byihuse akenshi iyo yabaga yamusuye.
Ubwo yaganiraga n'abafana be kuri gahunda afite muri ibi bihe bya noheli, uyu mugabo yatangaje ko yifuza kuba ari kumwe na nyirakuru muri uku Kuboza.
Ati:''Nyogokuru yakundaga kuba ari kurira ngo nze mu rugo; ariko ntaba amereye neza buri gihe iyo ndi mu rugo ahita atangira kubaza igihe ngendera.
''Iyi niyo mpamvu nakoze 'Thanks' niwe nshaka kuba ndi kumwe nawe gusa uku Kuboza kugira ngo amahoro aboneke.''
I told them ni album ya karindwi umuhanzi Burna Boy yakoze, ikaba yaragiye hanze tariki 25 Kanama 2023, ndetse ikaba igizwe n'indirimbo 15 zifite iminota 41:35.
Iyi album kandi ya Burna Boy igaragaraho abandi bahanzi bakomeye nka 21 Savage, Dave, Seyi Vibez, J. Cole, GZA and RZA of the Wu-Tang Clan, na Byron Messia.
I told them iriho indirimbo zikunzwe
