Igihugu gito cya Latvia gikomeje guhura n’ikibazo gikomeye cy’ubusumbane mu mubare w’abagabo n’abagore, ikibazo kivugwaho ko ari cyo kidasanzwe kurusha ibindi mu bihugu by’i Burayi.
Raporo zigaragaza ko abagore barusha abagabo abarenga 80,000, ibintu byatewe n’imyaka myinshi y’ihindagurika ry’abaturage n’imiterere y’abimukira.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byaturutse ku miterere y’ubuzima itandukanye, ibibazo by’ubuzima byakunze kugaragara mu bagabo, hamwe na politiki zitandukanye zagiye zigenga abaturage kuva mu gihe cya nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Soviet Union.
Ibi byose byatumye igihugu kirushaho kugira icyuho kinini hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore.
Kugeza ubu, leta ya Latvia irimo kwiga ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abakozi, ahanini riterwa n’uko umubare w’abagabo ukomeje kuba muto kandi udahagije ku isoko ry’umurimo.
Abahanga bavuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu no ku mibanire ya sosiyete mu gihe kiri imbere.
Abayobozi b’igihugu barasaba abaturage kongera kwita ku ruhare rw’abagabo mu muryango no mu iterambere, bavuga ko icyuho hagati y’igitsina gore n'igitsina gabo gikomeje kwiyongera cyidatanga icyizere cy’uko cyazavaho vuba.
Latvia iragerageza gushaka ibisubizo birambye, mu gihe abasesenguzi bihanangiriza ko iki kibazo gishobora kuba kimwe mu bihangayikishije bikomeye ahazaza h’icyo gihugu.
Muri Latvia Abagabo babaye ibura

