Kugeza ubu muri Japan hari ikibazo gikomeye kiriguterwa n’ibura ry’umuceri kubera guhuza inganda, ikirere kibi bikabije, ndetse n’ubukerarugendo bwiyongera umunsi ku wundi.
Politiki yo kugabanya ubuso buhingwaho ibihingwa bimara igihe kinini mu mirima, yashyizweho hagamijwe kugenzura ibiciro by’umuceri no kongera umusaruro wawo.
Uyu mwaka, umuyaga mwinshi n’imvura byaragabanije umusaruro wumuceri, bituma ukomeza kubura ku isoko.
Ibintu byarushijeho kuba bibi kubera kwiyongera gukabije kw’abaguzi bo mu gihugu ndetse n’umubare w’abakerarugendo b’abanyamahanga basura Japan, bigatuma umuceri ubura mu maduka manini no ku masoko rusange.