Minisitiri ushinzwe ibibera imbere mu gihugu muri Congo ( RDC), Shabani Lukoo yavuze ko abantu 129 bishwe bagerageza gutoroka gereza ya Makala I Kinshasa mu gihe abandi 59 bakomeretse.
Minisitiri Lukoo yavuze n’izindi ngaruka zatewe n’iyi mpanuka, inyubako zimwe na zimwe z’Ubuyobozi zatwitswe, harimo ububiko bw’ibiribwa n’ibitaro.
Icyakora, uhagarariye Gereza yavuze ko nta mfungwa n’umwe yatoretse. Byongeye kandi, Guverinoma yavuze ko iri gukora iperereza ryimbitse ku byabaye.