Umukobwa wabaye Miss England 2024, Milla Magee, ufite imyaka 24, yavuye mu marushanwa ya Miss World 2025 armo kubera I Hyderabad, mu Buhinde, yinubira ihohoterwa.
Magee yavuze ko yumva ari “indaya” kubera igitutu cyo gushimisha abaterankunga b’abagabo no guhatirwa kwambara imyenda itamuhesha agaciro.
Miss Miss w'u Bwongereza yikuye mu marushanwa ya Miss World 2025
Magee, na we n’impirimbanyi y’ubuzima rusange nk’uko bigaragarira mu bukangurambaga bwe yise “Go Far With CPR”, yavuze ko yari yiteze ko aya marushanwa azibanda ku guha agaciro ubwiza bufite intego, ariko akaza kwisanga haberamo ibintu byinshi bidakwiye.
Guverinoma ya Telangana yamaganye aya makuru kandi itangira iperereza ku mugaragaro, mu gihe abateguye Miss World bahakanye ibyo baregwa, babyita ibinyoma bisebanya.
Ubu Magee yasubiye mu Bwongereza, gusa umwanya we muri iri rushanwa wahise ufatwa na Charlotte Grant wabaye igisonga cya Miss England 2024.
