Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu nibwo Miss Iradukunda Elsa yaraye atunguranye anyeganyeza imbuga nkoranyambaga nyuma y'uko yari amaze amezi agera ku 10 atazikoresha ndetse nta muntu uzi amakuru ye n'umugabo we Ishimwe Kagame Dieudonne wamamaye nka Prince Kid.
Ni mu butumwa yanditse kuri Instagram ye agaragaza ko akunda cyane umugabo we Prince Kid, ndetse amwifuriza isabukuru nziza y'umwaka umwe bamaze barushinze nk'umugabo n'umugore.
Kuri ubu yongeye kwifashisha urubuga rwa Instagram, akomeza gutomora umugabo we Prince Kid amushimira kuba yaremeye kumukunda.
Yagize ati "Umwaka umwe ndi umugore wawe, umwaka umwe nkundwa nawe. Mbega icyubahiro cyo kuba nshobora kukwita umugabo wange, ari wowe nshobora kubona bwa mbere mu gitondo, ukaba n'uwa nyuma mbona nijoro!
"Ndagukunda cyane ndetse nkunda ubuzima bwacu turi kumwe. Imana ikomeze kuba hagati mu buzima bwacu, urukundo n'ahazaza. Isabukuru nziza, ndagukunda bitagira umupaka."
Kongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga kwa Miss Elsa ni ibintu bikomeje gushimisha imbaga nyamwinshi, dore ko benshi bamufata nk'intwari ndetse n'umugore w'umutima wemeye kurwanirira umugabo we kugeza ubwo yemera kumwitangira agafungwa.

