Minisitiri yeguye nyuma yo kuvuga ko nta basabiriza baba mu gihugu

Minisitiri yeguye nyuma yo kuvuga ko nta basabiriza baba mu gihugu

 Jul 16, 2025 - 23:36

Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo mu gihugu cya Cuba, Marta Elena Feitó Cabrera yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gutangaza ko nta bantu basabiriza muri iki gihugu bahari akaba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi Misitiri yatangaje yabikurikije ubusobanuro avuga ko abajya bagaragara batora ibyo kurya mu myanda no mu ngarane ari ukubera gushaka kubaho batavunitse ndetse n'abinjira mu mwuga wo gukusanya imyanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Abanya-Cuba bahise bamwadukira haba ababa mu gihugu imbere n'ababa hanze y'igihugu binyuze  ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi hatangirwa ibitekerezo.

Nyuma gato perezida w'iki gihugu Miguel Díaz-Canel yagize icyo abivugaho anenga bikomeye uyu mu Minisitiri avuga ko nta muyobozi wagakwiye kwishyira hejuru. Nyuma y'aho gato azaguhita yegura ku mirimo ye.

Icyi kirwa kiri mu bibazo bikomeye by'ubukungu ndetse abasaba bakomeje kwiyongera gusa nta mibare y'ubushakashatsi yigeze ishyirwa hanze n'iki gihugu ku mibare y'abasaba.

Cuba ni igihugu kiri mu bikennye mu gice cya Amerika y'Amajyepfo cyabonye ubwigenge bwuzuye ku itariki 19 Mata 1902, babukuye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo bari babanje kwigobotora Esipanye 1898.

Marta Elena Feitó Cabrera yeguye nyuma yo kuvuga ko nta basaba baba muri Cuba

Perezida wa Cuba ntiyashimishijwe ni byo Minisitiri yatangiye