Ubwo bari mu birori byo kwishimira inshingano nshya Eddy Kenzo yahawe zo kuba umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu by'ubuhanzi, nibwo Phiona Nyamutoro yasangije inkuru y'uburyo yahuye na Eddy Kenzo kugera ubwo biyemeje gushyiranwa.
Nyamutoro yavuze ko Eddy Kenzo yagiye amusaba kenshi ko bahura bakaganira ku bijyanye n'akazi, gusa bitewe n'akazi kenshi yabaga afite ntibimukundire.
Kera kabaye Nyamutoro yaje kubona umwanya yemerera Eddy Kenzo ko yazaza bakaganira kuri 'business', gusa mbere y'uko bahura Nyamutoro muri we yumvaga ko Eddy Kenzo ari umugabo mugufi, ariko aza gutungurwa nuko bamaze guhura yasanze ari umugabo muremure.
Ati "Yansabaga ko duhura ariko nabaga mpuze cyane. Ubwo twahuraga sinzi impamvu mu bwonko bwange numvaga ko nzahura n'umugabo mugufi. Ubwo yinjiraga mu cyumba (mu biro) batunguwe no kubona ari muremure. Yarivuze nange nkajya nkomeza kwirebera uburebure bwe."
Yakomeje avuga ko yaganiriye na Eddy Kenzo amubwira inkuru y'ubuzima bwe yanyuzemo bwaranzwe n'ubukene, Phiona atwarwa n'uburyo Eddy Kenzo ari umuntu udasanzwe kandi ushikamye.
Avuga ko yatangiye kujya yibaza impamvu umuntu ufite inkuru y'ubuzima bwaranzwe n'ibibazo yaje kuvamo umuntu ukomeye nkawe, kuko kuri we yumvaga ibyo bintu atabyiyumvisha.
Nyamutoro yavuze ko baje gusubika ikiganiro bagiranaga, ariko biyemeza kongera kubisubukura ku munsi wa kabiri.
Ubwo bahuraga ku munsi wa kabiri, Phiona yari aziko bagiye gukomeza kuganira kuri 'business', ariko aza gutungurwa no kumva Eddy Kenzo amusaba ko bazashyingiranwa.
Yavuze ko ubwo Eddy Kenzo yabimusabaga, yabanje kurebareba ku ruhande akeka ko hari undi muntu ari kubibwira kuko muri we yumvaga ko nta buryo buhari bwo gukundana n'umuhanzi.
Ati "Narebye ku ruhande ngo ndebe niba hari undi ari kubibwira kuko mu bwonko bwange, numvaga ko ngewe n'umuhanzi nta buryo buhari."
Icyakora nubwo yatunguwe n'ibyo Eddy Kenzo yari amubwiye nyamara muri we yarumvaga ko atazigera akundana n'umuhanzi, icyo gihe ntiyigeze azuyaza kuko yahise yemera ubusabe bwe, batangira urugendo rw'urukundo batyo.
Uko iminsi yatambukaga Phiona yabonaga ko gukundana na Eddy Kenzo ari icyo cyemezo kiza yaba yarigeze gufata, kuko yasanze Kenzo ari umugabo uzi kwita ku mukunzi we, kandi ufite umutima mwiza mu bantu bose yabonye.
Icyakora aba bombi babanje kubigira ibanga ndetse n'iyo itangazamakuru ryabibazaga Eddy Kenzo yabiteraga utwatsi, gusa byose byaje kujya hanze byose ubwo Phiona Nyamutoro yajyaga kurahirira inshingano nshya yari yahawe na Perezida zo kuba Minisitiri w'ingufu n'ubucukuzi bw'amavuye y'agaciro, akagenda aherekejwe na Eddy Kenzo bafatanye agatoki ku kandi.
Eddy Kenzo akaba aherutse kujya kwerekana mu muryango wo kwa Phiona Nyamutoro ndetse akaba yaramaze gusaba aranakwa.
