Meek Mill yarwanye ku nshuti ye P. Diddy

Meek Mill yarwanye ku nshuti ye P. Diddy

 Nov 21, 2024 - 17:10

Mu gihe benshi bakomeje kugenda batera umugongo umuraperi P. Diddy kubera ibirego akurikiranyweho birimo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuraperi akaba n'inshuti ye, Meek Mill yerekeje ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yizera ko uyu mugabo arengana ndetse yikoma n'abakomeza kumwandagaza.

Umuraperi Meek Mill yahagurutse avuganira inshuti ye akaba n’umuraperi Diddy kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha byinshi byo gusambanya ku gahato no gucuruza abantu.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Meek Mill yavuze ko ibintu byose birimo kuba kubera ko ari abirabura kandi yifuriza Diddy neza aho ari ndetse yizera ko atakoze ibyo arimo kuregwa byose.

Yikomye kandi kandi imbuga zimwe na zimwe zagiye zikwirakwiza amakuru mabi kuri Diddy avuga ko zabikoze kubera ko ba nyirazo atari abirabura, bityo bakaba babikora kugira ngo bahindanye izina y’abirabura.

Usibye ibyo kandi Meek yarahiriye guhangana numuntu wese bizagaragara ko ari we uri inyuma y’ibirimo kuba.