Abahanzi Adrien Migaro, Gentil Misigaro, Patient Bizimana na Serge Iyamuremye bagiye guhuriria ku rubyiniro na Meddy ugiye kuzenguraka imijyi itandukanye yo muri Canada.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 12 Ukuboza 2024 muri Montreal, ku wa 15 Ukuboza muri Toronto no ku wa 22 Ukuboza 2024 mu mujyi wa Ottawa.
Ku rundi ruhande, biteganyijwe ko ibi bitaramo bizagera no mu mujyi wa Vancouver na Edmond n'ubwo amatariki yaho atari yajya hanze.
Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd Philbert Kwizera uri gutegura ibi birori yatangaje ko bateguye ibi bitaramo bya Meddy ku busabe bw'abakunzi be.
Avuga ko kandi ari ikimenyetso kerekana ko umuziki w'u Rwanda umaze gutera imbere kandi Meddy akaba ari umuhanzi ukomeye unakunzwe cyane.
Meddy agiye gutaramira muri Canada, nyuma y'uko muri Nzeri uyu mwaka yakoreye igitaramo mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Meddy agiye gutaramira muri Canada
Gentil Misigaro azafatanya na Meddy ku rubyiniro
Adrien Misigaro azafatanya na Meddy mu bitaramo byo muri Canada
