MC Tino yahishuye icyo yari yapfuye na Noopja ubwo yasezeraga kuri Country FM

MC Tino yahishuye icyo yari yapfuye na Noopja ubwo yasezeraga kuri Country FM

 May 5, 2025 - 19:38

Nyuma y'inkuru nyinshi zavuzwe kuri MC Tino ubwo yasezeraga kuri Radiyo 'Country FM' ikorera i Rusizi bivugwa ko yayirukanweho ayimazeho amezi atatu gusa, kera kabaye MC Tino yabishyizeho umucyo avuga icyo yari yapfuye na Noopja umuyobozi wayo.

Ubwo yari mu kiganiro 'Igihe Kulture', Mc Tino yamaganiye kure inkuru zose zavuzwe ubwo yasezeraga kuri iyi Radiyo y'umushoramari Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja, yatangiye gukoraho muri Gashyantare 2021 akora ikiganiro kitwaga 'Breakfast'.

Mc Tino yavuze ko inkuru zose zavugwaga ko bamwirukanye imburagihe zose ni ibihuha, ahubwo ko kugira ngo afate icyemezo cyo gusezera kuri iyi Radiyo bari bapfuye amafaranga na Noopja, aho avuga ko batari bakimuhemba amafaranga bumvikanye kandi ku gihe.

Ati "Njyewe twapfuye umufungo (amafaranga). Urugero umuntu akorera miliyoni, uraje umuhaye 300,000 Rfw, nayo uyamuhaye kuri momo,.. Ngeze aho ndavuga nti 'ntabwo nakubaka, nta n'ikintu na kimwe nakuramo hano...Reka mbabwize ukuri, njyewe i Cyangungu nakogombye kuba nkiriyo iyo biza kuba biri ku murongo."

Yakomeje avuga ko hari n'ibindi bari bumvikanye mu masezerano ntibabyubahiriza, ariko ikintu gikomeye bapfuye ni amafaranga batamuhaga kandi yari umuntu ukora kinyamwuga kandi afite n'inshingano zo kwita ku muryango we.

Ku wa 19 Gicurasi 2021, nibwo MC Tino yasezeye kuri iyi Radiyo yari yagiyeho avuye kuri Royal FM.

Kuva icyo gihe havuzwe inkuru nyinshi zirimo izavugwaga ko yirukwanywe kubera kuza mu kazi yasinze, ndetse bikavugwa ko yajyaga anasambanira muri studio.

Icyakora kuva icyo gihe cyose MC Tino nta kintu yari yarigeze abivugaho, ndetse no ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Radiyo nta kintu gifatika babivuzeho.

MC Tino yavuze ko yaseye kuri Country FM bapfuye amafaranga

Tino yateye utwatsi inkuru z'uko yajyaga aza mu kazi yasinze