Uyu muhanzi yari amaze imyaka isaga 37 ari mu muziki, gusa yari ateregukana icyo gihembo kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 1988.
Ariko Ako kagozi karaye gacitse mu ijoro ryakeye, nyuma y’uko Mariah Carey yatsindiye igihembo mu cyiciro cya R&B Video abikesha indirimbo ye Type Dangerous.
Si ibyo gusa, kuko yanahawe n’igihembo cy’icyubahiro cyitwa Michael Jackson Video Vanguard Award, gihembo gihabwa abahanzi cyangwa abayobora amashusho y’indirimbo bagaragaje uruhare runini ndetse n’ingaruka zikomeye mu ruganda rwa muzika.
Mu muhango wo gushyikirizwa ibyo bihembo, umuririmbyi Ariana Grande ni we wahaye Mariah Carey icyo gihembo cy’icyubahiro, anunama imbere ye mu buryo bwakoze ku mitima ya benshi, nk’umuntu yise ikitegererezo mu rugendo rwe rwa muzika.
Abari bitabiriye umuhango banise icyo gikorwa “igihe cy’umubyeyi n’umwana,” kubera ishusho y’ubusabane n’icyubahiro cy’ikirenga byagaragaye hagati y’aba bahanzi bombi.
Mariah Carey yaraye yegukanye igihembo cya mbere muri MTV VMAs
Igihembo cya kabiri yagishyikirijwe na Ariana Grande

