M23 yongeye kwisubiza ikuzo imbere ya FARDC

M23 yongeye kwisubiza ikuzo imbere ya FARDC

 Jan 14, 2025 - 12:53

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa aremeza ko umutwe wa M23 wongeye kwisubiza ibice wari warambuwe na FARDC muri Teritwari ya Masisi ndetse bakongeraho n'ibindi mu gihe ingabo nyinshi za Leta n'abo bafatanya zahatikiriye.

Kuri uyu wa Kabiri umutwe wa M23 wongeye wisubiza agace ka Ngungu kari muri Teritwari ya Masisi nyuma yo kuhirukana Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n'abandi bafatanya.

Mu Cyumweru cyashize nibwo FARDC ifatanyije n'abarimo Wazalendo, Ingabo z'Abarundi bambuye M23 Ngungu mu mirwano y'ishiraniro yahitanye benshi.

Amakuru aremeza ko M23 yafashe Ngungu nyuma yo kwivugana abasirikare benshi ba FARDC n'abandi b'Abarundi tutibagiwe n'abarwanyi ba Wazalendo nubwo imibare idatangazwa.

Uretse Ngungu yafashwe, andi makuru aremeza ko imirwano yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri yanasize inyeshyamba za M23 zinigaruriye utundi duce turimo aka Gasake, Kamatare na Ruzirantaka twose two muri Masisi.