Messi yabivugiye mu kiganiro cya Miro de Atras, aho yasobanuye ko ubwo yari akiri muto mu ishuri ry’umupira rya FC Barcelona, hari igihe Espagne yamwifuje kubera ko yari amaze imyaka myinshi aba muri Catalonia.
Messi yavuze ko nubwo byari ibintu bisanzwe kuba Espagne yamwifuza, icyifuzo cye cyari kimwe gusa cyo gukinira igihugu yavukiyemo.
Yagize ati“Hari igihe byavuzweko nakinira Esipanye. Nari nkiri muto kandi nari maze igihe kinini muri Barcelona, ariko icyifuzo cyanjye cyari gukinira Argentina,” Messi yavuze.
Messi yavuye muri Argentina akiri umwana ajya muri Espagne aho yatangiriye ruhago mu irerero rya Barcelona, aho yatangiye urugendo rwe rwamugize umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’umupira w’amaguru.
Guhitamo gukinira Argentina byaje kumuha amateka akomeye, harimo no gutwara igikombe cy’isi cya 2022, bituma aba icyitegererezo cy’ubudahemuka ku gihugu cye.
Ibi bigaragaza ko nubwo amahirwe ashobora kuba menshi, gukurikira umutima n’indangagaciro ari byo bishobora kugena icyerekezo cy’umukinnyi.
NIYOMUKIZA Gratien
