Urukiko rwatangaje ko rwasanze iyo ngwate idahagije kugira ngo rwizere ko yakomeza urubanza rwe, ruzatangira ku wa 14 Ukwakira 2025.
Lil Durk, ubusanzwe witwa Durk Derrick Banks, arashinjwa gushora amafaranga mu mugambi wo kwica, umugambi bivugwa ko wari ugamije kwica umuhanzi mugenzi we, Quando Rondo.
Icyakora, aho guhitana Rondo, ibyo bikorwa byaje kuvamo urupfu rwa Saviay “Lul Pab” Robinson, wari mubyara wa Rondo, mu mwaka wa 2022.
Uyu muraperi w’imyaka 32 yahakanye ibyo aregwa, ariko ashobora gukatirwa igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha.
Kugeza ubu, Lil Durk akomeje kuburana afunzwe, mu gihe abafana be n’abakurikiranira hafi uruganda rwa muzika bakomeje gukurikirana uko iki kibazo cy’ubutabera kigenda gifata indi ntera.

Lil Durk akomeje kuguma muri gereza n'ubwo nta cyo adakora ngo arekurwe

Lil Durk yari yatanze asaga miliyari 5.85 ngo arekurwe by'agateganyo ariko urukiko rumutera utwatsi
