Kobbie Mainoo agiye guhondanya imitwe u Bwongereza na Ghana

Kobbie Mainoo agiye guhondanya imitwe u Bwongereza na Ghana

 Nov 28, 2023 - 16:30

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza n'iryo muri Ghana baryamiye amajanja ngo barebe ko bakwegukana Kobbie Mainoo ukinira Manchester United, ariko akaba atarahitamo ikipe y'igihugu.

Amakuru ava mu Bwongereza aravugha ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu(FA), rifite ikizere ko umusore ukiri muto wa Manchester United witwa Kobbie Mainoo azahitamo gukinira u Bwongereza akareka Ghana.

Izina Kobbie Mainoo ryagarutsweho cyane ku cyumweru nyuma y'umukino Manchester United yatsinzemo Everton ibitego 3-0, uyu musore ukiri muto akaba yaritwaye neza cyane mu minota 72 yakinnye.

Umukino wa Everton wari umukino wa mbere Kobbie Mainoo akinnhye muri Premier League yabanje mu kibuga, dore ko yari anamaze amezi hafi atatu yaravunikiye mu mikino yo kwitegura umwaka w'imikino.

Uyu musore w'imyaka 18 yavukiye mu Bwongereza mu gace ka Stockport ariko avuka ku babyeyi babiri b'abanye-Ghana aribo Felix Mainoo na Abena Herold, bivuze ko ashatse yakinirwa u Bwongereza cyangwa Ghana.

Uyu musore yakiniye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza mu byiciro by'abakiri bato, ndetse mu Bwongereza bo bafite ikizere ko uyu musore afite ubushatse bwo gukomeza gukinira iki gihugu no mu bakuru n'ubwo na Ghana imushaka.

Kobbie Mainoo arifuzwa mu Bwongereza no muri Ghana