Mu kiganiro yagiranye na podcast yitwa nka Call Her Daddy cyasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama, Cudi yavuze ko yajyanywe mu rukiko atabishaka, aho yahatiwe gutanga ubuhamya mu rubanza rurebana n’ibirego bikomeye bya Diddy.
Cudi yasobanuye ko nubwo atashakaga kwinjira muri urwo rubanza, yumvise afite ihumure ryo kuba byibura yarabashije gushyigikira Cassie, umukunzi we wa kera, wari umwe mu batangabuhamya b’ingenzi.
Ariko, yashimangiye ko kujya mu rukiko byamugoye cyane mu mitekerereze no mu marangamutima, anavuga mu magambo ye bwite ko yangaga buri munota yamaze mu rukiko.
Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs ruvugwamo ibyaha bikomeye birimo gukorera abantu ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa by’ubugome byavuzwe ko byamaze imyaka myinshi.
Cassie ndetse n’abandi batangabuhamya batanze ubuhamya bemeza ko bahohotewe n’uyu muhanzi ndetse n'umucuruzi ukomeye.
Kid Cudi yahatiwe kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa P. Diddy
Kid Cudi yavuze ko yanga buri munota yamaze mu rukiko atanga ubuhamya

