Kanye West yiyunze n'umugore we Bianca Censori

Kanye West yiyunze n'umugore we Bianca Censori

 Feb 25, 2026 - 22:05

Umuraperi Kanye West n’umugore we Bianca Censori bari mu rugendo rwo kongera kubaka umubano wabo nyuma y’ibihe banyuzemo byari bitumye batandukana, aho bivugwa ko Bianca yahaye umugabo we amahirwe ya nyuma kugira ngo ahindure imyitwarire.

Aba bombi baherutse kujya mu ivuriro ryihariye rya Balance Rehab Clinic muri Esipanye, aho bahawe ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe no ku mubano, mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo byari byaravutse mu mubano wabo.

Mu mwaka ushize bivugwa ko  bari bageze ku rwego rwo gutandukana, bitewe n’imyitwarire ya West itaravuzwehorumwe. Ariko Bianca ngo yafashe icyemezo cyo kongera kubaka urugo, amusaba gushaka ubufasha burambye.

Abari hafi yabo bavuga ko Bianca yagize uruhare rukomeye mu kumushishikariza kwitabira ubujyanama nyuma y’ibihe  byaranzwe no kutumvikana.

Bivugwa ko mu gihe bari muri Espagne bagize umwanya wo kuganira ku byifuzo byabo, intege nke zabo n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo, ndetse banitabira ibice by’ubujyanama . Nyuma yaho, West yakomeje ubuvuzi no mu kindi kigo cyo mu Busuwisi, aho inshuti ze zivuga ko hari impinduka zigaragara ku buzima bwe no ku myitwarire.

Nubwo umubano wabo wanyuze mu bihe bikomeye, amakuru avuga ko aba bombi bagifite icyifuzo cyo gukomeza kubana no kubaka ejo hazaza hamwe, bagashyira imbere ubwumvikane mu mibanire.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien