Mu kiganiro Justin Bieber aherutse kugirana n'ikinyamakuru Vogue, yavuze ko yakoze ibintu by'inshi by'ubujiji mu buzima bwe, ariko ko ikintu kimwe kizima azi yakoze mu buzima ari ukuba yararongoye Hailey Bieber.
Bieber yagize ati:"Nakoze ibintu byinshi by'amafiti mu buzima bwanjye, ariko ikintu cyiza kuruta ibindi byose nigeze gukora ni ugushyingiranwa na Hailey."
Icyakora, uyu muhanzi mu kiganiro cye byagaragaraga ko yishimiye kuba umugore we ahari nk'ingabo imurengera mu bihe kitoroshye arimo kunyuramo, birimo kuba hari abamwibasira bavuga ko yahindutse bitewe n'uko agaragara, abandi bakamushinja kuba ubukene bumugeze habi.
Bieber na Hailey abasezeranye muri 2018 baza gushyingirwa muri 2019. Ku ya 23 Kanama 2024, bombi batangaje ko havutse umwana wabo wa w'imfura, umuhungu witwa Jack Blues Bieber.
Justin Bieber yagaragaje ko umugore we ari umuntu w'agaciro mu buzima bwe
Justin Bieber na Hailey Bieber bagiye bagerwa intorezo ngo bagiye gutandukana
