Jose Chameleone abikuye ku mutima yashimiye Perezida Museveni ku bw’urukundo yamweretse akemera kumwishyurira ibintu byose azakenera kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuye ku bwo yahabwaga muri Uganda, avuga ko ari iby’agaciro kuba akomeje kumuba hafi muri ibi bihe by’amage.
Mu butumwa yahaye Perezida, yamusezeranyije ko nagaruka avuye muri Amerika ndetse amaze gukira, azamushimira by’umwihariko kandi akamwitura ineza yamugiriye kuva kera.
Chameleone yahishuye ko atari ubwa mbere Perezida Museveni yemeye kumuvuza, kuko no mu mwaka ushize ubwo yari arwariye muri Amerika nabwo niwe wari wamwishyuriye ibintu byose kandi ko atigeze abyibagirwa.
Ati “Ntwabwo mbizi niba ukibyibuka, ariko ubwo narwaraga ku nshuro ya mbere wanyoherereje amafaranga yo kwivuza. Ku bw’amahirwe make ntabwo nabonye amahirwe yo kuza kugushimira.
Chameleone kandi yamusezeranyije ko namara gukira azamuba hafi igihe cyose azamukenera, harimo igihe k’ibikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuba Perezida wa Uganda biteganyijwe umwaka utaha wa 2025.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo wo ku wa Mbere ari bwo Jose Chameleone na Weasel Manizo ari bwo bazerekeza muri Amerika, aho azamara hafi ukwezi ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere ku burwayi bw’impindura bwamuzahaje mu minsi ishize bw’impindura yatewe no kunywa ibiyobyabwenge byinshi.
Umuhungu we w’imfura, Abba Marcus, aherutse gutangaza ko abaganga babwiye Papa we ko nakomeza kunywa ibiyobywabwenge bwinshi, ashobora kutarenza imyaka ibiri agihumeka.
Jose Chameleone yasezeranyije Perezida Museveni kuzamwitura ineza yamugiriye
