Jennifer Lopez ntabwo agikeneye ikintu  cyose kimwibutsa Ben Affleck

Jennifer Lopez ntabwo agikeneye ikintu cyose kimwibutsa Ben Affleck

 May 29, 2026 - 16:42

Jennifer Lopez akomeje gutanga ibimenyetso byerekana ko yamaze gushyira iherezo burundu ku rukundo rwe na Ben Affleck, nyuma yo gutandukana kwabo mu mwaka wa 2024.

Mu mafoto Jennifer Lopez aherutse gusangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, benshi babonye impinduka kuri tatuwaje (tattoo) yari yarishyizeho mu rwego rwo kwereka Ben Affleck urukundo rudasanzwe.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 56 y'amavuko, yagaragaye ahobeye umuhungu we Max w’imyaka 18 y'amavuko yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Marc Anthony, aho yari yambaye ikanzu ifunguye inyuma ku buryo iyo tatuwaje (tattoo) iri ku rubavu rwe rw’iburyo yahise igaragara neza.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwe bahise babona ko izina rya Ben Affleck ryari muri iyo tatuwaje risa n’iryasibwe, asigaza irye gusa.

Jennifer Lopez yari yarishyizeho iyo tatuwaje mu mwaka wa 2023 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), icyo gihe yahise ayisangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ayiherekeresha amagambo agaragaza urukundo rukomeye yakundaga Ben Affleck.

Icyo gihe Ben Affleck nawe yahise yishyiraho tatuwaje ihuye n’iya Jennifer, igaragaza imyambi ibiri inyuranyemo ndetse iriho inyuguti “J” na “B” zisobanura amazina yabo.

Jennifer Lopez na Ben Affleck bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2002 ubwo bakinaga muri filime “Gigli”. Nyuma baza gukundana ndetse banambikana impeta, ariko urukundo rwabo ruzamo agatotsi muri 2004 mbere yo kongera gusubirana muri 2021.

Muri 2022 bakoze ubukwe bwabaye ikimenyabose, gusa nyuma y’imyaka ibiri urugo rwabo ruhita rusenyuka, ibintu byatunguye benshi mu bakunzi babo.

Mu kiganiro Jennifer Lopez yagiranye na Interview Magazine, yavuze ko nubwo gatanya yabo yamubabaje cyane ndetse ikamushegesha, hari byinshi yayikuyemo.

Yagize ati: “Nta segonda na rimwe nicuza. Byarambabaje cyane ariko ubu mbona ko ari byo nari nkeneye kugira ngo nongere kwisobanukirwa.”

Ku ruhande rwa Ben Affleck, mu kiganiro yagiranye na GQ Magazine, yavuze ko itandukana ryabo ridafite amabanga cyangwa ari imikino nk’uko abantu benshi babyibwira.

Kuri ubu nta makuru adasanzwe yerekeye urukundo kuri aba bombi, kuko nyuma yo guhana gatanya muri 2025, nta numwe urongera kugaragaza ko yaba ari murukundo rushya.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien